Intego n’Indangagaciro

Intego

STECOMA ifite intego zihariye zikurikira:

  • Kurengera inyungu z’abanyamuryango bayo;
  • Guhamya no guteza imbere ubumwe, ubufatanye n’ubuvandimwe mu manyamuryango bayo bose;
  • Guteza imbere urwego rw’imibereho myiza n’imikorere by’abakozi mu ngeri z’ubwubatsi, ububaji n’ubukorikori;
  • Gukora imishyikirano no gusinya amasezerano y’ubufatanye ku rwego mpuzamahanga;
  • Gukora igikorwa cyose kiganisha ku kugera ku ntego zateganyijwe;
  • Gukora ubuvugizi bugamije uburenganzira bw’abanyamuryango bayo;
  • Guharanira iyubahirizwa ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore mu ngeri zose z’imirimo mu Rwanda.

Indangagaciro

STECOMA ifite indangagaciro zikurikira zigomba kuranga abanyamuryango bayo boze:

  • Ubufatanye: Turangwa n’ubufatanye umuntu ku wundi kandi dukorana bya hafi n’abandi ibihe byose.
  • Umutimanama: Dukora imirimo yacu umutimanama n’ubunyangamugayo.
  • Ubwitange: Duharanira uburenganzira bwacu n’ubw’abandi bakozi mu Rwanda no ku isi muri rusange.