Intego
STECOMA ifite intego zihariye zikurikira:
- Kurengera inyungu z’abanyamuryango bayo;
- Guhamya no guteza imbere ubumwe, ubufatanye n’ubuvandimwe mu manyamuryango bayo bose;
- Guteza imbere urwego rw’imibereho myiza n’imikorere by’abakozi mu ngeri z’ubwubatsi, ububaji n’ubukorikori;
- Gukora imishyikirano no gusinya amasezerano y’ubufatanye ku rwego mpuzamahanga;
- Gukora igikorwa cyose kiganisha ku kugera ku ntego zateganyijwe;
- Gukora ubuvugizi bugamije uburenganzira bw’abanyamuryango bayo;
- Guharanira iyubahirizwa ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore mu ngeri zose z’imirimo mu Rwanda.
Indangagaciro
STECOMA ifite indangagaciro zikurikira zigomba kuranga abanyamuryango bayo boze:
- Ubufatanye: Turangwa n’ubufatanye umuntu ku wundi kandi dukorana bya hafi n’abandi ibihe byose.
- Umutimanama: Dukora imirimo yacu umutimanama n’ubunyangamugayo.
- Ubwitange: Duharanira uburenganzira bwacu n’ubw’abandi bakozi mu Rwanda no ku isi muri rusange.