Ibisobanuro bigufi kuri gahunda ya RPL
Gahunda yiswe “Recognition of Prior Learning”- RPL mu magambo ahinnye mu nyito yabyo y’icyongereza, yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda mu myaka mikeya ishize ariko ku rwego mpuzamahanga iyi gahunda isanzweho, aho abakozi bo mu nzego zitandukanye bashobora gukorerwa isuzuma ku bumenyi bafite bakabihererwa impamyabumenyi bitanyuze mu buryo busanzwe bw’uburezi mu mashuri bita “formal education sector” mu cyongereza, ibi bigaha abo bakozi amahirwe yiyongereya yo kubona akazi kw’isoko ry’umurimo kimwe n’abandi bize ibyo bazi mu mashuri.
Sendika STECOMA ifata iya mbere kuri RPL mu Rwanda
Iyi gahunda ya RPL mu Rwanda STECOMA niyo yafashe iya mbere mu kuyigira iyayo, nyuma yo kubona ko bishingiye ku mateka y’igihugu cyacu yo mu gihe cyashize amahirwe yo kwiga mashuri yari make cyane ku rubyiruko rwinshi mu gihugu rugatungwa no kwirwanaho rwigira imyuga mu kazi, ubuyobozi bwa STECOMA bwatekereje uburyo abakozi ibihumbi n’ibihumbi bo mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori bafite ubumenyi ku murimo ariko bakabuzwa amahirwe ku murimo no kutagira seritifika zemeza ubwo bumenyi bafite.
Inkunga STECOMA yatewe na EBABEL izafasha abanyamuryango ba STECOMA bangana na 2,500 kubona impamyabumenyi za RPL
Ku nkunga y’ikigo cy’Ababiligi ENABEL mu mushinga ushyirwa mu bikorwa na STECOMA kuva mu kuboza 2022 kugeza mu kuboza 2024, hateganyijwe ibikorwa bya “Recognition of Prior Learning-RPL” bizaha impamyabumenyi abanyamuryango ba STECOMA 2,500 bo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere tugize agace kari mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu (Kivu belt……………………..), iki gikorwa kirashyirwa bu bikorwa mu buryo mu byiciro bikurikirana hashingiwe ku buryo igenamigambi ry’uyu mushinga rikozwe.
Gahunda ya RPL ihagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyingiro.
Refresher training photo
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyingiro- Rwanda TVET Board ni rwo rwego rwa Guverinoma y’u Rwanda ruhagarariye gahunda ya “Recognition of Prior Learning” dushyira mu bikorwa, mu buryo bubiri.
Uburyo bwa mbere n’uko amabwiriza tugenderaho dukora icyo gikorwa ari urwo rwego ruyashyiraho binyuze mu mfashanyigisho (operation manual) dukoresha duhugura biriya byiciro by’abifashishwa muri iki gikorwa (ascessors, facilitators, supervisors”, inyandiko itanga umurongo ku buryo icyo gikorwa kiba kigomba kugenda, mu buryo bwa rusange bidashingira ku bwoko bw’umurimo runaka utangirwa impamyabumenyi.
Kugena abazifashishwa muri iki gikorwa no kubaha amahugurwa yihuse ku bumenyi basanzwe bafite (refresher training) nibyo byahereweho, kugira ngo abazakora umurimo w’isesengurabumenyi (ascessors) bongere bibutswe uburyo umurimo ukorwa banatange ibitekerezo ku buryo akazi kazakorwa, ubushobozi buzakenerwa n’ibindi bijyanye n’inshinano zabo. Hanagenwe na none abafasha (facilitators) mu murimo wo guhuza iryo sesengurabumenyi naho rizakorerwa (workplaces), ubunyamabanga bukuru bwa STECOMA bukazashyiraho abakora ubuhuzabikorwa rusange (supervisors) kugira ngo bukurikirane ibikorwa bikorerwa abagenerwabikorwa bya RPL bushobore kuyikorera raporo zizashyikirizwa umuterankunga.
Na none, mu gihe hakorwa isesengurabumenyi, itsinda ritanga raporo ko uwakorewe isesesngurabumenyi riba rigizwe n’abantu batatu barimo umwe utangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro Rwanda TVET Board kugira ngo ibiva muri uryo sesengura (kwemeza cyangwa kutemeza ko uwarikorewe ahabwa impamyabumenyi) bihagararirwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe gutanga iyo mpamyabumenyi ari rwo Rwanda TVET Board.
Iki gikorwa gisozwa n’umuhango wa gutanga ku mugaragaro impamyabumenyi
Abazakorerwa impamyabumenyi za gahunda ya RPL hateganyijwe ko bazakorerwa umuhango wo guhabwa impamyabumenyi (graduation ceremony) bihagarariwe n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro Rwanda TVET Board ku bantu bose 2,500 bazaba bafashijwe n’uyu mushinga STECOMA iterwa inkunga na ENABEL, uyu muhango ukazatabirwa mbere na mbere na ba nyir’ubwite, ariko na none ukazaba urimo n’abahagarariye za Sosiyete zadufashije mu gikorwa cy’isesengurabumenyi, abayobozi b’inzego z’uturere abagenerwabikorwa baturukamo, itangazamakuru n’abashyusharugamba bazasusurutsa ibyo birori.