Abafundi, ababaji n’abanyabukorikori bavuga ko bahura n’ibibazo bitandukanye mu kazi kabo ka buri munsi ariko hari n’ibindi byinshi bamaze kugeraho babikesha aka kazi.
Mu bibazo bahura nabyo harimo kwamburwa amafaranga bakorera ndetse ntibanabashe kwizigama. Aba bavuga ko kuba bakora bayatahana buri munsi ugasanga badashobora kuyabika bityo ntagire icyo abamarira.

Abafundi bafasha mu kubaka inyubako zitandukunye
Abafundi kandi basaba ko amafaranga bakorera yashyirwa ku kigero kimwe kuko hari aho usanga bagihembwa macye ahandi bahembwa menshi, nk’uko umwe mu bafundi baganiriye na Intwari yabitangaje.
Yagize ati”Icyo mbona cyakorwa ni uko bashyiraho umushara umwe ugaragara yaba umunyakiraka yaba ukora muri kapani, akaba ufite umushara umwe ku buryo najya jya gusaba akazi ahantu nkaba nzi ngo umushahara nzahabwa ni uyu”.
Uru rugaga rwabo ruvuga ko mu buryo rukorera abanyamuryango barwo harimo gukora ubukangurambaga bugamije gusaba abakoresha kujya bahembera abafundi kuri konti. Ikindi ni ukubashingira amakoperative no kubaha amahugurwa mu kwicungira amafaranga ndetse no kubakorera ubuvugizi mu gihe bukenewe.

Umunyamabanga mukuru wungirije wa STECOMA, Madamu Mukasine Florentine
Kuri ibi bibazo byose, umunyamabanga mukuru wungirije wa STECOMA, Madamu Mukasine Florentine, mu biganiro amaze iminsi atangira mu bitangazamakuru bitandukanye birimo icyo yatangiye kuri City Radio tariki 16 Mutarama 2020, n’icyo yatangiye kuri BTN TV ku itariki ya 21 Mutarama 2020, yavuze ko abafundi babarizwa muri STECOMA badakunda guhura n’ibi bibazo byose.
Ati “Abanyamuryango bacu tubakorera ubuvugizi biciye cyane mu buryo bw’ibiganiro, aho bitagenda neza bigakosoka, ndetse n’iyo umunyamuryango wacu agize ikibazo cyo kurenganywa byaba na ngombwa ko hiyambazwa inkiko turamufasha”.
Yongeyeho ko kutaba muri STECOMA ari igihombo gikomeye kuko STECOMA ifite umunyamategeko ufasha abanyamuryango akabunganira bityo abarenganye bakarenganurwa.
Ni byiza cyane natwe mumurrenge wa Butaro WO mukarere ka Burera Twatangije koperative Y’abafundi agamije guca akajagali Mumurenge wa Butaro