Abafundi, ababaji n’abanyabukorikori barangije amahugurwa n’amasomo bahawe impamyaboshobozi zabo

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2020, Ishuri rikuru ry’imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic), IPRC Kigali ryatanze impamyaboshobozi ku bubatsi, ababaji ndetse n’abandi banyabukorikori bakoraga ibikorwa bitandukanye ariko badafite ibyangombwa bihamya ubushobozi bwabo bagera ku 5,592. Uyu muhango wabereye kuri stade ya IPRC Kigali, mu karere ka Kicukiro.

Izi mpamyabushobozi zatanzwe ku nshuro ya gatatu ku bafundi   kubufatanye na IPRC na Sendika y’abubatsi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA) itanze impamyaboshobozi ku banyeshuri barangije amahugurwa y’ ubumenyingiro mu igihe gito ndetse no ku nshuro ya gatandatu ku bakorewe isuzuma bari mu kazi basanzwe bakora.
Mukeshimana Beatha, ni umukobwa w’umwubatsi avuga ko yarabangamiwe no kujya ku isoko ry’umurimo adafite ibyangombwa.
Yagize ati″Twajyaga dusuzugurwa kuko nta cyangombwa cyerekana ko twize ubwubatsi twari dufite. Ba Rwiyemezamirimo baducunaguzaga bati se ubundi twabwirwa n’iki niba ibyo mu giye gukora mu bizi? Ariko ubu tuzajya tugenda tutikandagira kandi tuzanakora kinyamwuga″.
Niyotwizera Donatien, wahuguriwe gukora amashanyarazi no gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telephone, radio n’ibindi avuga ko ubumenyi yabonye buzamufasha kwihangira umurimo.
Yagize ati″Ubumenyi nungukiye hano ngiye kububyaza umusaruro kugira ngo nziteze imbere. Ubu twamaze kwishyarahamwe dushinga company izadufasha guhuza imbaraga tukiteza imbere tudategereje kujya gusaba akazi ahubwo tukaba twagatanga″.
Munyaneza Laurent, ni umufundi umaze imyaka 8 akora aka kazi ariko adafite ibyangombwa kuko kubaka yabyigiye mu kazi yabwiye Intwari ko yishimiye kuba yabonye impambabushobozi dore ko hari aho yajyaga ahezwa kubera kutayigira.
Ati″ Baje ku kazi aho twakoraga baransuzuma bityo basanga  ubumenyi mfite bunyemerera kubona impamyaboshobozi. Ubu ndishimye cyane kubera ko mbonye iyi mpamyabushobozi kuko natangiye ndi umuyede hanyuma nza kugenda niga no kubaka mfashijwe n’abafundi nagiye nkorana nabo maze nanjye nzakubimenya ariko nta gihamya nari mfite igaragaza ko mbizi ngo na STECOMA ibe yanshyira ku rutonde rw’abafundi b’umwuga bakora aka kazi kandi ntabwo nzongera guhezwa″.
Yakomeje avuga ko nubwo babonye impamyabushobozi ariko ko bagifite ikibazo cyo kuba bakora nta giciro cyizwi bagakwiye guhebwa, agaheraho asaba inzego zibishinzwe kuba zashiraho umushahara fatizo ku bafundi.
Sibomana Joseph, Umunyamabanga wa STECOMA mu mujyi wa Kigali
Umunyamabanga wa STECOMA mu mujyi wa Kigali, Sibomana Joseph yasabye abubatsi n’abandi gukoresha neza ubumenyi bahawe ku isoko ry’umurimo.
Ati″ Baje bakenewe ku isoko ry’umurimo kandi bakorewe isuzuma ryimbitse none bahawe impamyabushobozi ihamya imirimo bazi gukora. Ubu ngubu barwiyemezamirimo barabategereje ngo babahe imirimo kuko turashaka guca akajagari ko ku ndege hagakora abafite ibyangombwa″.
Yanavuze ko muri iki gihe bafite gahunda yo gusanga n’abandi bakora aka kazi ariko badafite ibyangombwa kugira ngo nabo bahabwe amahugurwa bityo burusheho gukora kinyamwuga, ndetse tukanabashyira ku rubuga rwa STECOMA kugira ngo n’ubushaka ajye ababona″.
Umuyobozi wa IPRC Kigali, Eng. Mulindahabi Diogène
Eng. Mulindahabi Diogène, Umuyobozi wa IPRC Kigali, avuga ko gutanga impamyabushobozi ku bubatsi n’abanyabukorikori ari ingenzi kuko bifasha igiguhu kumenya umubare w’abize ibintu runaka no gukora igenamigambi ry’abandi basigaye.
Yagize ati″Icyo rero ibi bifasha ni ukugira ngo hajye hakorwa akazi kanoze, kajye gakorwa n’abantu babizi. Ikindi kandi ni no kugira ngo tumenye neza koko ngo dufite abantu bangana gutya bazi gukora ibi bintu, hanyuma bifashe n’igihugu gukora igenamigambi ku bandi bakeneye guhugurwa″.
Yakomeje asaba abarangije mu byiciro byose gukunda umurimo no kwerekana itandukaniro mu gihe bari mu kazi kugira ngo berekane itandukaniro kuri babandi badafite impamyabushobozi.
Abahawe impamyabushobozi bari mu byiciro bitatu bitandukanye, 13 bahawe ubumenyi mu cyiciro cyiswe “dual training”, uburyo bushya bw’imyigishirize, aho amahugurwa amwe bayahererwa ku ishuri, mu gihe andi bayehererwa mu kazi kabo aho basanzwe bakora.
Harimo kandi 429 bahawe amahugurwa y’ubumenyingiro mu gihe cy’amezi atatu, ane, atandatu n’umunani n’umwaka, aya mahugurwa bayahawe mu byiciro bitandukanye birimo ikoranabuhanga, gukora amazi, gusudira, ubukanishi bw’imodoka, ububaji, gukora amashanyarazi ndetse no mu ikoranabuhanga n’itumanaho.
Mu gihe abandi 5150 bahuguriwe mu kazi basanzwe bakora. Aba barimo abubatsi, abakora ibijyanye n’amashanyarazi, n’abakanishi b’ imodoka.
Sendika STECOMA yatangiye mu mwaka wa 2008, ifite inzego zigera ku rwego rw’umurenge no mu mujyi wa Kigali. Ifite intego zo gukora ubuvugizi, guhugura no guha agaciro umwuga aho ubu bamaze guha impamyabishobozi abakozi barenga ibihumbi 15, 000, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi ngiro (WDA).
Mu Rwanda habarurwa amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro arenga 300 harimo aya leta 120 yose afite intego yo gutanga ubumenyingiro mu byiciro bitandukanye, nko mu myigishirize itanga impamyabushobozi, gutanga amasomo y’ubumenyingiro mu gihe gito ndetse no kugira uruhare mu gusuzuma ubumenyi buri mu banyarwanda bakora ibikorwa bitandukanye ariko batarageze mu ishuri.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye ibi birori
Abagize uruhare kugirango byose bigerweho bahawe ibihembo

You May Also Like

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *