Ngo kugira amasezerano y’akazi bizatuma abakozi bagira ubwishingizi bityo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza. Ibi byagarutsweho ubwo STECOMA yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana umutekano n’ubuzima bwiza mu kazi.
Byari byiza ku bitabiriye uyu munsi
Taliki ya 28 Mata buri mwaka ku isi hose hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana umutekano n’ubuzima bwiza mu kazi, imibare y’umuryango mpuzamahanga wita ku murimo, ILO iragaragaza ko nibura abakozi 6,400 bapfa buri munsi hirya no hino ku isi bazize impanuka n’izindi ndwara zikomoka ku kazi. Aba biyongera ku barenga ibihumbi 860 bakomerekera mu kazi ka buri munsi.
Uyu muryango mpuzamahanga ukaba usanga hakwiye kugira igikorwa mu rwego rwo kurushaho kwita ku buzima bw’abakozi. Mu Rwanda ngo izi mpanuka ziganje mu bakora imirimo itanditse ku buryo no kumenya umubare nyawo w’abahitanwa nazo bikigoye nk’uko bisobanurwa na Biraboneye Africain, umunyamabanga wungirije w’urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda CESTRAR gusa ngo ubukangurambaga buracyakomeje kuri iyi ngingo.
Biraboneye Africain, umunyamabanga wungirije-CESTRAR
Aha yagize ati;”impanuka Nyinshi zikunze kugaragara cyane cyane muri babandi bakora imirimo itanditse icyo turi gukora ni ubuvugizi kugira ngo abakora iriya mirimo bafashwe kuba yakwandikwa. Icyo gihe bizadufasha kumenya ni bande bakomeretse cyangwa bazize akazi bakoraga? N’ibindi.”
Nyuma yo kubona uburemere bw’iki kibazo cy’abakozi bakora imirimo itanditse Syndicat y’abubatsi ababaji n’abanyabukorikori STECOMA yafashe gahunda yo gushishikariza abakozi bagaragara muri uru rwego gukora akazi kabo kinyamwuga birimo gushyira mu bikorwa amasezerano iyi syndicat yasinyanye na Rwanda Polytechnic. Epaphrodite Fikiri ni umunyamabanga mukuru wungirije wa STECOMA ushinzwe amahugurwa n’iterambere.
Ubwo abanyamuryango ba STECOMA bizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana umutekano n’ubuzima bwiza mu kazi, Habyarimana Evariste umunyamabanga mukuru wa STECOMA Syndicat y’abubatsi ababaji n’abanyabukorikori yavuze ko hakiri ikibazo cy’uko abakozi benshi kugeza ubu bakora batagira amasezerano y’akazi gusa ngo ubukangurambaga burakomeje hagamijwe gushakira umuti iki kibazo.
Habyarimana Evaliste aha Yagize ati;” abakozi bakora mu bwubatsi rero abenshi nta masezerano y’akazi bagira! Gusa turizera ko nihashyirwaho gahunda y’amasezerano azatanga umusaruro ku Bwishingizi bw’umukozi.”
Evariste HABYARIMANA, Umunyamabanga mukuru wa STECOMA
Uyu munsi kandi wanahurijwe hamwe n’igikorwa cyo gusinyana imihigo hagati y’ubuyobozi bwa STECOMA ku rwego rw’Imirenge igize Akarere ka Kicukiro ndetse n’Ubuyobozi bwa STECOMA ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro. Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iturika mu nganda ahanini izikora ibijyanye n’ingufu za nucleaire, ihanuka ry’inyubako zubakwaga, hakiyongeraho abaganga bandurira indwara z’ibyorezo mu kazi biturutse ku bwirinzi budahagije ni bimwe mu bizazane bitwara ubuzima bw’abakozi benshi, abandi bikabasigira ubumuga n’indwara zidakira.
Ihagarikwa ry’akazi mu gihe runaka, ubuvuzi ku bikomere n’indwara byaturutse ku mpanuka zo mu kazi, impozamarira n’imperekeza ku babuze ababo n’abatakaje ubushobozi bwo kongera gukora ngo ibi biteza igihombo kingana na tiriyari 2 na miliyari 800 z’amadolari ya Amerika buri mwaka ku isi, mu gihe nyamara zimwe muri zo zashoboraga gukumirwa.