“Twifuza ko umuntu wese ukora mu bwubatsi agomba kuba afite contract” Evariste Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA (Video)

Nyuma yo gutangira guhabwa impamyabushobozi abafundi, ababaji ndetse n’abanyabukorikori ngo baratangira kujya bahabwa n’amasezerano y’akazi.

Muhawenimana Florence atuye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo avuga ko amaze imyaka igera ku 10 akora umwuga w’ubwubatsi. Ngo umunsi we wa mbere muri aka kazi ntibyari byoroshye ariko abafundi bagenzi be baramufashije ubu akaba atunzwe n’uyu mwuga.

Ni urugero rwiza rwerekana ko hari n’abandi benshi bigiye uyu mwuga mu kazi batanyuze mu ishuri kandi bakaba bakora akazi kabo neza. Naha Sendika y’abakozi bakora mu Bwubatsi, ububaji n’ubukororikori (STECOMA) yahereye ibafasha bya kinyamwuga nk’uko Florance Muhawenimana akomeza abisobanura. Aha yagize ati; “STECOMA yanyunguye ibintu byinshi cyane! Namenye kubana n’abandi, banyigisha igifundi neza ndakimenya. Bampa seretifika ubu ndazifite zimwe kandi ndacyakomeza no kwiga.”

Muhawenimana Florence atuye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo

Segatarama Jean Baptiste nawe utuye mu karere ka Kicukiro ashimangira ko mu myaka 25 amaze akora akazi k’ubwubatsi iyo itaza kuba STECOMA ubu ntacyo aba agezeho kuko akenshi bakoreraga amafaranga yo kujyana mu tubari. Ati:”twakoreraga amafaranga umuntu akagenda akayanywera icupa bikarangira, ariko aho tumaze guhabwa amahugurwa na STECOMA ubu byarahindutse tuba abanyamwuga bujuje ibyangombwa ndetse tumenya no gukorana n’ibigo by’imari.”

Nzabandora Abdalah Umuhuzabokorwa wa Gahunda ya Leta NEP kowa wigire muri Rwanda Polytechnic Ishuli rikuru rishinzwe guteza imbere ubumenyingiro mu Rwanda we ngo asanga  gufasha abakora mu Bwubatsi ububaji n’ubukororikori kubona seretifika zigaragaza ubushobozi bwabo ndetse n’umusaruro byitezweho ko uzafasha impande zombi.

Nzabandora Abdalah umuhuzabokorwa wa Gahunda ya Leta NEP kora wigire muri Rwanda Polytechnic

Habyarimana Evariste Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA avuga ko nyuma yo kubafasha kubona seretifika ikiza gukurikiraho ari ugutangira gusaba abakoresha kubaha amasezerano y’akazi. Aha yagize ati “tugiye gutangiza gahunda y’amasezerano mu bwubatsi, twifuza ko umuntu wese ukora mu bwubatsi agomba kuba afite contract  izi za kampani zose mubona abakozi mukoramo mwese murabizi! Urakora ejo bakakwirukana, nta bwishingizi n’ibindi.

Ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo gufasha abubatsi ababaji n’abanyabukorikori kubona seretifika bikagendana no gusaba abakoresha babo kubaha amasezerano y’akazi bije ari gisubizo cy’ibibazo by’aba bakozi byiganjemo kwamburwa n’ababakoresha n’ibindi bitandukanye.

Reba hano uko byari bimeze mu muganda

You May Also Like

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *