IHERE AMASO IMIRIMO ITANGAJE Y’UBWUBATSI YARANZE IKI KINYEJANA

Inzira yo munsi y’inyanja izwi ku izina rya Channel Tunnel ihuza Ubwongereza n’Ubufaransa

Iki ni kimwe mu bikorwa bitangaje ku isi byakozwe na sosiyete ikomeye y’ubwubatsi yitwa DB CARGO UK EuroStar.

Ireshya na Kilimetero 50 zisaga,ikaba ndetse ihuza Ubwongereza mu gace kabwo kitwa Folkestone-Kent kugera no mu Bufaransa ahitwa Coquelles,Pas-de-Callais.

Ikiraro kizwi ku izina rya “GOLDEN GATE BRIDGE”

Iki kiraro kibarwa mu bitangaza amaso y’abakibonye ndetse benshi bagatngazwa n’ubushobozi bwuwacyubatse.

Ku burebure bwacyo bwa kilometer 1.6.Uretse kuba kiberete ijisho,iki kiraro gihuza imijyi ya San Francisco Bay n’inyanja ya Pasifika.

Kugeza ubu kubera uko cyatangaje abatuye isi gifatwa nka kimwe mu birango biranga umujyi wa San Francisco, California muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ubwo iki kiraro cyatahwagwa mu w’1937 cyafatwaga nk’ikibereye ijisho kurusha ibindi bikorwa remezo byariho muri icyo gihe.

Turabamenyesha ko uru ari urutonde rw’ibikorwa by’abubatsi byatangaje isi, uru rutonde tukaba tuzarubakomereza mu nkuru zacu z’ubutaha.

Florent NDUTIYE

Foto: internet

You May Also Like

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *