«GUHABWA INYEMEZABUMENYI BIZONGERA AGACIRO N’ICYIZERE ABAFUNDI BARI BASANZWE BAFITIWE N’ABAKILIYA BABO» – Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo

Ubu ni ubutumwa bwatanzwe na minisitiri w’umurimo,Mme  Fanfan RWANYINDO mu muhango wo gushyikiriza inyemezabumenyi abanyamuryango ba STECOMA bagera ku 1000 bakora ububaji.

Mu ijambo rye,umunyamabanga mukuru wa STECOMA,bwana Evariste HABYARIMANA yavuze ko ababaji 1000 ari bo bakorewe igenzura bakaba bahawe inyemezabumenyi.Yaboneyeho kandi gushimira leta y’Urwanda kuba yarahaye agaciro umwuga wabo ahou bu itegeko ry’umurimo riha agaciro kisumbuyeho abakora imirimo itanditse mu gihe nyamara ibi atari ko byari bimeze mbere.

        SG STECOMA

Bwana Evariste yanaboneyeho kdi kubwira abahawe inyemezabumenyi ko bagomba kuzihesha agaciro,bakitwara neza bakagaragaza itandukaniro n’abatarazihabwa.

Umwe mu bari bahagariye abafatanyabikorwa bateye inkunga iki gikorwa,ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda,Peter we mu magambo y’ibyishimo yatewe n’iki gikorwa yagize ati : « nanejejwe no kuba muri iki gikorwa ntigeze mbona ahandi hantu,cyo guhesha agaciro abakora umwuga wabo,ati kandi ndizera ko atari ubwa mbere n’ubwa nyuma »

VM UMUJYI WA KIGALI

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu,bwana Parfait RUSABIZWA yashimiye cyane STECOMA kuba idahwema kuba hafi umujyi wa Kigali mu guhangana n’imyubakire mu kajagari,abasaba gukomereza aho.

Umwe mu bahawe inyemezabumenyi (certficate),ferdinand waturutse mu karere ka Karongi,yashimye STECOMA avuga ko guhabwa iyo certificate bizabafasha kutongera guhuzagurika ariko kandi aboneraho gusaba inzego zibishinzwe ko na bagenzi babo batarahabwa iyo nyemezabumenyi ko bazayihabwa.

Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo

Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo ari nawe wari umushyitsi mukuru, yabwiye abanyamuryango ba STECOMA by’umwihariko ababaji bahawe inyemezabumenyi ko impamyabumenyi bahawe zongera agaciro n’icyizere abakiliya basanzwe babafitiye.Yashimangiye kandi ko Guverinoma y’urwanda yiyemeje guteza imbere ubumenyingiro,guhanga imirimo igera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 500,ibi ngo bikaba ari byo bizatuma imirimo ikenewe ku isoko ry’umurimo ibona abakozi bafitiye ubumenyi bucyenewe.

Minisitiri yasabye abanyamuryango ba STECOMA gukomeza gutinyuka kwegera ibigo by’imari ndetse no kwishyira hamwe ngo barusheho guteza imbere umwuga wabo.

Mu gihugu hose STECOMA ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi 52, ubuyobozi bwa STECOMA bukaba budahwema gukangurira abanyamuryango bayo gukomeza kunoza ubunyamwuga bwabo bahesha agaciro umwuga wabo muri sosiyete nyarwanda.

Iki gikorwa cyagezweho STECOMA ibifashijwemo na leta y’u Rwanda binyuze muri WDA na RP ndetse na GIZ.

Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo aganira na Ambassadeur w’Ubudage mu Rwanda

Ibyishimo byari byose

Hafashwe ifoto y’urwibutso

Florent NDUTIYE

You May Also Like

One thought on “«GUHABWA INYEMEZABUMENYI BIZONGERA AGACIRO N’ICYIZERE ABAFUNDI BARI BASANZWE BAFITIWE N’ABAKILIYA BABO» – Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo

  1. Thanks a lot for sharing this with all folks you really realize what you are talking approximately! Bookmarked. Kindly additionally consult with my site =). We can have a link alternate contract among us!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *