ITANGAZAMAKURU: INKINGI IKOMEYE MU BUVUGIZI KU BAKOZI

Amateka y’abakozi b’ingeri nyinshi ku isi,unahereye mu gihe cy’ubutegetsi bwa gikomunisiti ku mugabane w’Uburayi ndetse no mu bindi bihugu byagiye biteza imbere uburenganzira bw’abakozi by’umwihariko abo mu byiciro biciriritse,usanga ubuvugizi bwaragize uruhare rukomeye mu guteza imbere abakozi bikaba intandaro yo kuba bagira uruhare mu iterambere ry’ibihugu byabo.

BWI nk’uko ikunze kubikangurira za leta,ubuvigizi ni ngombwa ko buhabwa urubuga rusesuye kuko aribwo hagaragara isura nyayo y’uko uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubw’abakozi by’umwihariko buhagaze.

Akenshi usanga muri za sendika ari ho hanyuzwa ubutumwa bugamije ubuvugizi ariko na sendika ubwazo ntizigeza ku nzego zose zibishinzwe ubutumwa bw’ubuvugizi zikorera icyiciro cy’abakozi bavugira ahubwo hiyambazwa itangazamakuru.

Umunyamuryango wa STECOMA aganira n’itangazamakuru

Kuri ubu bwo usanga,nk’uko bikunze gukangurirwa za sendika,gukoresha imbuga nkoranyambaga (social media) ni intwaro ikomeye mu kugeza kure hashoboka ubuvugizi ariko nabyo ntibihagije byonyine ahubwo n’ubundi hakenerwa imbaraga z’itangazamakuru iri risanzwe rya radio,televiziyo ndetse na website.

Umunyamabanga mukuru wa STECOMA,Evariste HABYARIMANA aganira n’itangazamakuru

Aha twagaruka ku ngamba za sendika ikorera ubuvugizi abubatsi ari yo STECOMA,abayobozi bayo bakaba bakunze kugaruka ku ruhare rw’itangazamakuru mu kuba abubatsi barahinduye imyumvire,ndetse ubu umuhigo ukomeye ukaba ari uko abakora uwo mwuga ngo batakigendera ku byo bari barise amategeko 10 agenga abafundi (abubatsi),aya akaba ari amategeko wavuga ko yateshaga agaciro abakora uwo mwuga.

Mu nkuru zacu z’ubutaha tuzanabagezaho ayo mategeko nyuma yo kuvugana na bamwe mu bubatsi bamaze kuyatera umugongo.

Florent NDUTIYE

 

stecoma

IT professional

You May Also Like

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *