Aziya: Sosiyete mpuzamahanga irengera abakozi (BWI) irasaba ko uburenganzira bw’abakozi bwubahirizwa

Kuri uyu wa 3 Gicurasi 2018 nibwo mu mujyi wa Manila mu gihugu cya Philippine hateranye inama ngarukamwaka ihuza abahagarariye Banki Itsura amajyambere ku mugabane wa Aziya (ADB) ndetse n’abahagarariye sosiyete sivile n’amasendika mu bihugu byo ku mugabane w’Aziya.

Ingingo nyamukuru yahurije hamwe izo nzego zitandukanye ni uguteza imbere imibereho y’abakozi ndetse no kurengera ibidukikije mu mirimo itandukanye ishobora kubangamira ibidukikije.

Bati : “uburenganzira bw’umukozi nibwubahirizwe”

 

Umuyobozi uhagarariye umuryango mpuzamahanga urengera abubatsi BWI muri Aziya,bwana Tolentino yaboneyeho gusaba umuyobozi mukuru wa banki itsura amajyambere ku mugabane w’Aziya ko muri gahunda ngenderwaho z’iyi banki hashyirwa imbaraga mu kurengera umurimo ndetse n’abakozi muri rusange.

Mu gusubiza ubusabe bwari butanzwe n’uhagarariye BWI,umuyobozi mukuru wa banki itsura amajyambere muri Aziya,yagize ati : “dufatanyije n’amasendika akabakaba 100 hemejwe ko mu mishinga ya ADB yose hazajyaho inzobere izajya ikurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abakozi.

Twabamenyesha ko amakuru dukesha BWI yemeza ko nubwo kugeza ubu intero ya banki itsura amajyambere ku mugabane w’Aziya (ADB) igira iti : “turwanye ubukene muri Aziya na Pasifika “, ariko ngo kugeza ubu mu mishinga itari micye ya ADB biracyagaragara ko uburenganzira bw’abakozi butubahirizwa uko bikwiye kugeza ubu.

 

Florent NDUTIYE

Source: BWI

Joseph Bangumuvunyi

stecoma

IT professional

You May Also Like

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *