UBURENGANZIRA BW’UMUKOZI

Iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umukozi,kimwe mu biraje ishinga amasendika

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abahagarariye imiryango itegamiye kuri leta inyuranye irimo na STECOMA,sendika y’abubatsi,ababaji ndetse n’abakora imirimo ishamikiye ku bwubatsi,hagaragajwe ko hakenewe kwita by’umwihariko ku iyubahirizwa ry’amasezerano mpuzamahanga arengera abakozi by’umwihariko ayo Urwanda rwashyizeho umukono mu bihe bitandukanye.

Mu kiganiro cyihariye twagiranye na Thom MULISA ukuriye Great Lakes Initiative for Human Rights and Development uharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko muri iyi nama nyunguranabitekerezo banejejwe no kuba ibitekerezo byayitanzwemo ari umusingi ufatika wo kwegeranya ibizashingirwaho hagatangwa isura ihamye y’uko iyubahirizwa ry’ayo masezerano rihagaze kugeza ubu.

Avuga kandi ko nubwo ari menshi urwanda rwashyizeho umukono ko iyi nama yo yibanze by’umwihariko ku masezerano agera kuri 6 y’ingenzi.

Thom MULISA,umuyobozi wa GLIHRD

MULISA agira ati : ”Byari ngombwa ko bene iyi nama iba kuko mu myaka myinshi habayeho raporo zitandukanye ariko iyi ni imwe muri raporo nke zikozwe n’imiryango itegamiye kuri leta ifatanyije n’amasendika.Ubusanzwe leta yakoraga raporo igaragaza ibikubiye mu byo amasezerano avuga n’iyubahirizwa ryayo ariko ubu bwo natwe tuzayikora nk’imiryango itegamiye kuri leta”

Umuyobozi w’uyu muryango wateguye iyi nama akaba n’uwari umuhuzabikorwa w’iyi nama yakomeje agira ati : “Akamaro k’iyi nama by’umwihariko nuko tubonye ibitekerezo byinshi biturutse mu bakora ubuvugizi ku bakora imirimo itandukanye,ndetse yewe twagarutse no ku mushahara-fatizo”

Joseph BANGUMUVUNYI,uwahagarariye STECOMA muri iyi nama

Umwe mu bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo,Joseph BANGUMUVUNYI wari uhagarariye STECOMA,mu kiganiro cyihariye twagiranye yavuze ko akurikije imbaraga ndetse n’uburyo iyi gahunda yitabiriwe nta kabuza ibizayivamo bizafasha STECOMA kurushaho mu gukorera ubuvugizi abubatsi ndetse n’indi mirimo ishamikiye ku bwubatsi.

Yunzemo agira ati: “twiteze umusaruro ushimishije mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abubatsi dusanzwe dukorera ubuvugizi nka STECOMA”

Imiryango isaga 35 niyo yahagarariwe

Iyi nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe abahagarariye imiryango itegamiye kuri leta basaga 35 ariko kandi ku rundi ruhande na leta yari ihagarariwe na minisiteri y’abakozi bal eta n’umurimo,MIFOTRA.

Florent NDUTIYE

Joseph Bangumuvunyi

stecoma

IT professional

You May Also Like

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *