IMVURA IKAZE

Ibikorwaremezo bitari bicye bikomeje gutikirira muri iki gihe cy’imvura

Mu mfuruka enye z’Urwanda,hirya no hino mu gihugu bagiye bagerwaho n’ingaruka z’imvura nyinshi igasiga hari ibitari bicye yangije,bamwe bahasiga ubuzima,ibyabo nabyo ntibibashe kurokoka ariko kandi ugasanga n’amatungo ntaharokokeye.

Nk’uko byatangajwe mu mpera za Werurwe 2018,ikigo cyitegenyagihe cyatangaje ko buri wese akwiye kugira amakenga akitegura imvura ikaze ndetse n’ingaruka ishobora kumugiraho ndetse aho bishoboka abubaka bakubaka inzu zikomeye kugirango izidakomeye zitazabagwaho.

Icyondo kibangamiye abatari bacye aho batuye

Umwe mu baturage batuye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga witwa Damascene BIZIMANA yatangarije umunyamakuru wacu ati : “iyi mvura yaje ari gatumwa neza neza,uzi ko iyo iguye utaragera mu rugo uhangayika utizeye ko abo wasize usanga bari amahoro.Rwose leta nk’uko isanzwe ihagurukira ibibazo by’ingorabahizi,iki nacyo icyiteho itabare kuko turahangayitse”

Muri iyi minsi mu turere dutandukanye haba mu mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara hakomeje kugaragara ibyo inzego zibishinzwe zagiye zigaragaza ndetse zibiteguza abaturage.

Nk’uko bigaragara kuri amwe mu mafoto yafashwe n’umunyamakuru w’urubuga rwacu,imvura ikomeje kwangiza ibitari bicye.

Imvura ikaze yabuzaga zimwe mu modoka kugenda

Imvura ikaze yabuzaga zimwe mu modoka kugenda

Ni imvura ifite imbaraga nyinshi

Florent NDUTIYE

stecoma

IT professional

You May Also Like

One thought on “IMVURA IKAZE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *