STECOMA mu biganiro ku mishyikirano y’umukozi n’umukoresha

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 14/03/2018 hamwe n’inzobere ziturutse mu bubiligi (Belgique), STECOMA irimo irunguka byinshi mu guhuza umukozi n’umukoresha iharanira imishyikirano hagati yabo cyane cyane mu ruhare rwabo bombi icyo bise “Negotiation collective”. Ni ibiganiro biri bufate iminsi 2 hamwe n’izi nzobere, aho hagaragayemo ko abakozi cyane cyane abari mu bo STECOMA ishinzwe gukorera ubuvugizi “abafundi muri rusange” bafite ibibazo by’imishahara ihindagurika, aho umukoresha ashobora kwitendeka k’umukozi akamufatirana adafite akazi bikamuha kuba yamuhemba umushahara muto. Ikindi ngo hari benshi byagaragaye ko nta masezerano y’akazi baba bafite ahanini biterwa n’ababakoresha. Ibi biganiro byahuje izi nzobere na STECOMA biri gukorwa k’ubufatanye n’urugaga rw’ama sendika mu Rwanda “CESTRAR”.

stecoma

IT professional

You May Also Like

One thought on “STECOMA mu biganiro ku mishyikirano y’umukozi n’umukoresha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *