Inteko rusange ya 2 ya STECOMA yateranye kuri uyu wa kane

Ubwo Iyi nteko rusange yateranaga kuri uyu wa kane taliki ya 21/12/2017, hagarutswe cyane cyane kuri byinshi STECOMA yagezeho n’ibyo itegenya mu myaka iri imbere. Mu byo STECOMA yagezeho, Umunyamabanga mukuru wayo Evariste HABYARIMANA yagaragaje ko hakozwe ubukangurambaga buhagije aho STECOMA yashoboye gukangurira abafundi ibihumbi mirongo ine n’umunani (48,000) ubu bakaba ari abanyamuryango bayo ati gusa ubukangurambaga buracyakomeje ku buryo nibura abagera ku bihumbi magana ane (400,000) babarurwa nk’abafundi mu gihugu hose bashobora kwitabira STECOMA mu rwego rwo gukomeza kwibumbira hamwe, aha yavuze ko STECOMA k’ubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi ngiro WDA ubu iri gutanga impamyabushobozi kuri buri mufundi hagendewe ku mwuga azi n’uburambe afite.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagarutse cyane ku masezerano Umujyi wa Kigali ufitanye na STECOMA akubiyemo ukurwanya akajagari k’imyubakire aho yavugaga ko abafundi aribo bashyira imbaraga mu kukarwanya ati “abafundi badufasha kurwanya akajagari k’imyubakire babaza uwubahaye akazi niba afite icyangombwa cyo kubaka bityo basanga nta cyangombwa bakadufasha nk’uko babikora n’ubundi kumugira inama bamurangira n’aho yanyura ngo abone icyangombwa kimuhesha uburenganzira bwo kubaka” Ashima cyane STECOMA ko yakoze n’ibarura ry’abafundi bose ku buryo hamenyekanye nibura umubare wabo n’ubwo hari abakiyongera muri iyo mirimo.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo nawe yashimiye kandi yishimira ko iyi nteko rusange yabayeho anashima kandi ko STECOMA ibasha kwicara hamwe n’abanyamuryango bayo bakiga ibibazo bikunda kugaragara muri secteur y’abafundi ariko cyane cyane bagashaka n’ibisubizo.

Uhereye i Bumoso Perezida wa CESTRAR, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Umunyamabanga mukuru wa STECOMA.

     

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’ubukungu atanga ikaze k’umushyitsi mukuru

                                                           

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, atambutsa ijambo yageneye abari bateraniye muri iyi nteko rusange.

Umunyamabanga mukuru wa STECOMA aganira n’umushyitsi mukuru

Abari bateraniye aho bari batuje bumva impanuro n’ibigomba gukurikizwa nk’Ubumwe, ishyaka no kunoza umurimo “bimwe mu biranga STECOMA”.

Muri iyi nteko kandi hanasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya STECOMA n’urugaga rwa ba Ingenieurs “IER”.

Hemejwe kandi n’Abayobozi bashya ba STECOMA

Uhagarariye CG/FGTB “Frank” nawe yari mu bitabiriye iyi nteko rusange

Umunyamabanga mukuru wa SYTRIECI nawe yari yitabiriye iyi nteko.

Inteko rusange yasojwe no gucinya akadiho

Baganira n’itangazamukuru

 

You May Also Like

One thought on “Inteko rusange ya 2 ya STECOMA yateranye kuri uyu wa kane

  1. STECOMA nikomeze umurava ifite mu guteza abafundi imbere ibavuganira. Turasaba ko abatarabona impamyabushobozi mwazatugeraho natwe tukazibona.
    Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *