Nk’uko byagiye bigarukwaho ko abagore nabo bashoboye imirimo ubusanzwe yakorwaga n’abagabo harimo: kubaka inyubako zinyuranye, ibisenge, gusiga amarangi n’ibindi; ku bufatanye bwa STECOMA nka sendika ifite mu nshingano ubuvugizi ku bakozi bakora ino mirimo, kuri uyu wa gatandatu taliki ya 04/11/2017 yahurije hamwe abagore bahagarariye abandi mu rwego rwo kubafasha gushyira imbaraga mu mwuga wabo kuko ari henshi ugejeje abawukora, hagarutswe cyane cyane kandi n’uburyo bwo kwihangira imirimo nk’abagore cyane ko hagaragara imirimo myinshi kuri bo nko kuboha ibikapu by’ubwoko butandukanye ari naho bamwe mu bihangiye imirimo baturuka mu karere ka Bugesera basobanuye uko urwo rugendo rudakomeye bisaba gusa ubushake kandi ko biteguye kuzafasha bagenzi babo mu gutera imbere no kongera ubumenyi mu bukorikori burimo gukora amavuta, amasabune, ibinyobwa bitandukanye n’ibindi.
Abihangiye imirimo bo mu Murenge wa Rweru ho mu Karere ka Bugesera
Umunyamabanga mukuru wa STECOMA Evariste HABYARIMANA yashimangiye ko ntacyo STECOMA itazakora ngo abafundi baterwe ishema n’umwuga bakora ko kandi izabafasha kubona bimwe mu byo bakeneye ngo biyungire ubumenyi. Abagore bishimiye intambwe bamaze gutera ku bufatanye na STECOMA aho bavuga ko STECOMA bagomba kuyifata nk’indangamuntu yabo “Ikaba imwe mu bibaranga” bityo mu myaka iri imbere bakarushaho gutera intambwe.