Umujyi wa Kigali abafundi bahawe impamyabushobozi

Mu rwego rwo guteza imbere umufundi, STECOMA yabonye ko hari benshi bakora imyuga harimo uw’ubwubatsi, ububaji  ndetse n’ubukorikori ariko ugasanga nta kiranga ko bazi iyo myuga. Bityo ku bufatanye n’ikigo gishinzwe ubumenyi ngiro WDA babona ari ngombwa ko buri mufundi wese agira ikiranga imirimo azi gukora n’amaboko ye maze hashyirwaho gahunda yo kubaha impamyabushobozi nyuma yo kubasanga aho bakorera bakabakoresha ibizamini.

Ibi abafundi barabyishimira kuko bibaganisha ku iterambere aho ntawakwima akazi avuga ko nta byangombwa ufite biranga ibyo uzi, ikindi ngo ni uko iyi mpamyabushobozi itarimo umwuga umwe bityo n’uwakwiyungura ubundi bumenyi ashobora guhita yongererwaho kubyo yari asanzwe azi bikamuha gukomeza kugira amahirwe yo kubona imirimo itandukanye.

stecoma

IT professional

You May Also Like

One thought on “Umujyi wa Kigali abafundi bahawe impamyabushobozi

  1. I found your weblog website on google and test just a few of your early posts. Continue to maintain up the very good operate. I simply extra up your RSS feed to my MSN Information Reader. Seeking ahead to studying more from you in a while!…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *